Kangura No. 65

Byifashe Bite mu Buhungiro

[Hassan Ngeze]

Ubu mu buhungiro hari icyuka gitutumba mu mitima ya buri muntu. Icyo cyuka cyerekeza ku bitekerezo byo kuvuga ngo niba ingabo zitinze kubjya imbere n’intwaro za kijyambere izi za gisirikare, ko bo bagiye gutegura igitero cy’intwaro za gakondo, maze bakajya kwibohoreza igihugu cyabo, ngo umwanzi wabo watumye bahunga baramuzi, aho arara ntihagoye yagiye mu mazu yacu twari dutuyemo, ayo mazu ni twe tuyazi kumurusha, nitwe tuzi ukko yubatse, ngo imirenge amazu yacu atuyeho tuyizi kumumurusha.

[]

Ubwo bukana n’izo ngufu mufite mukomeze kuzungikanya kuko ari zo tuzakoresha; kandi ibyo mukora byose mubikorane ibanga; mugire ibanga niko Kangura yababwiye; ahubwo muyje mwibuka ko mu bayobozi twahunganye harimo ibyiciro bine:

*Abaswa, Abajura, Ibyitso by’Inkotanyi n’Abakozi nyabo dutezeho gutaha kwacu, ahubwo nimurebe, hatagira undi muswa wongera kutuvangira adukerereza mu migambi yacu. murebe ko nta cyitso cyakongera kutubonekamo nkaba Colonel Nsengiyumva Anatole, Lieutenant Bizumuremyi, Capitaine Habimana n’abandi bose Kangura yababwiye. Abo bajura nabo nimubabaze umutungo batwibye, nibanga kuwutanga mubabwire ko batazawurya ko bazawusiga.