Kangura No. 1

Militant Procureur Général

Impamvu: IKIBAZO KANGUKA–KAJEGUHAKWA
Gisenyi, le 26 mai 1990

Militant Procureur Général
wa Parquet ya
KIGALI.

Militant Procureur Général,

Kubera ko ikibazo cya KAJEGUHAKWA cyanga kigakurura umwuka mabi mu gihugu, ntiriwe nsubiramo uko cyatangiye kuko namwe mubizi nifuzaga yuko KANGUKA rasohora anketi nakoze kuri kiriya kibazo. Nkaba mboherereje na kopi yayo, kubera impamvu zikurikira :

  1. Ninjye munyamakuru wa KANGUKA wari ku Gisenyi ubwo ibyo bintu byabaga.
  2. Ntibyumvikana ukuntu abakorera KANGUKA y’i Kigali batumwaho na KAJEGUHAKWA gukurikirana ibyabereye iwe, kandi bampiseho, ntihagire icyo babimbwiraho, ahubwo nkabimenya by’amahu-shuka, kuko batifuzaga ko nagera kwa KAJEGUHAKWA nkavu- mbura umugambi wabo.
  3. Anketi nakoze aho kuyisohora bayishyiriye KAJEGUHAKWA, bantubwira ko ngo nafatanije na Leta mu kumurwanya.
  4. Hakozwe inama yacu uko turi batatu: RUGERINYANGE, RAVI na NGEZE Hassan, banshinja ko ugo ndi igikoresho cy’ubutegetsi bw’u Rwanda. Bituma bansaba ko nakwandika inyandiko ibuza iriya nyandiko gusohoka.
  5. Kubera ko impamvu batanga zabuza iriya nyandiko gusohoka zitumvi-kana, nkaba ndi umukozi w’icyo kinyamakuru wabikurikiraniye hafi, nasabaga yuko iyo anketi yasohoka muri KANGUKA itaha. Bitaba bityo bagakora inyandiko isobanura aho iriya anketi ibeshya.
  6. Kubera ko KANGUKA imaze kuba iya RAVI, NOEL na bene KAJEGUHAKWA, nk’uko bigara-gara muri no 39, anketi nakoze ikaba yaragaragazaga ko KAJEGU-HAKWA yabeshyaga yifashishije KANGUKA, nshinganye ubuzima bwanjye kuko hari ibyemezo abo bagabo ngo bashaka kumfatira : kunsebya, kubangamira inyungu zanjye n’ibindi byose bishoboka.
  • Kubera ko nakoranye na KANGUKA kuva igitangira kuko ari njye washinze ibiro Ntaramakuru bya GISENYI-INFORMATION, nkaba nzi neza imikorere yayo n’abayishyigikiye, menyesheje ko KANGUKA itazongera gukorana na GISENYI-INFORMATION mu gihe KAJEGUHAKWA Valensi agikorana nayo.

Mboherereje anketi nakoze, iherekejwe n’urwandiko rw’ubutane bwa KANGUKA na GISENYI-INFORMATION.

Murakoze.

NGEZE HASSAN. Directeur GISENYI-INFORMATION.

Bimenyeshejwe :
—Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda i KIGALI.
—Nyakubahwa Minisitiri w’Ubuta- bera i KIGALI.
—Chef d’Etat Major na Gendarmeri i KIGALI.
—Chef d’Etat Major Armée Rwandaise i KIGALI.
—Préfet wa GISENYI.
—Umuyobozi w’IMVAHO i KIGALI
—Ubuyobozi bwa KINYAMATEKA i KIGALI.